Izuba
Izuba (ikimenyetso:
; mu Gifaransa Soleil, mu Cyongereza Sun) ni inyenyeri iri hagati mu kirere cy'imibumbe yacu (système solaire). Ni yo nyenyeri iri hafi y'Isi kurusha izindi, kandi ni yo itanga urumuri n'ubushyuhe bituma ubuzima bushoboka ku Isi.
Izuba ni umupira munini w'imyuka igizwe ahanini na idorojene na heliyumu. Ryavutse mu myaka miliyari 4,6 ishize, rikaba rigeze hafi mu kigero cy'igihe cyaryo cyo kubaho.
Imiterere
[Hindura | hindura inkomoko]
Izuba ni inyenyeri yo mu bwoko bwa G2 V, bita « inyenyeri y'umuhondo » (naine jaune). Rigizwe ahanini n'imyuka ya idorojene (hydrogène) na heliyumu (hélium).[1][2]
Umurambararo waryo ungana n'ibirometero miliyoni 1,4, ni ukuvuga hafi incuro 110 umurambararo w'Isi. Izuba ryonyine rifite hafi 99,8 % by'uburemere bwose bw'ikirere cy'imibumbe yaryo.[1][2] Riri ku ntera y'ibirometero miliyoni 150 uvuye ku Isi.[1]
Ubushyuhe bw'inyuma y'izuba (photosphère) bugera hafi kuri 5 500 °C, naho mu mutima waryo bukagera kuri miliyoni 15 °C. Igice cyaryo cyo hejuru (couronne) gishobora kugira ubushyuhe bwa miliyoni 2 °C. Izuba ryizunguruka mu minsi hafi 25 ku mukandara waryo, n'iminsi 36 ku mpera zaryo.[1]
Urumuri n'ibara
[Hindura | hindura inkomoko]Urumuri rw'izuba ni urukurikirane rw'udushashi duto cyane dutwara ingufu.[3] Ku jisho, izuba rigaragara ari umweru kuko rivanga imirasire y'amabara yose; ku manywa y'ihangu risa n'umuhondo werurutse. Iyo rirasa cyangwa rirenga, urumuri rwaryo runyura mu kirere kirekire, ubururu n'icyatsi bigatatanywa, maze izuba rikagaragara ari icunga cyangwa umutuku. Ni na yo mpamvu ijuru risa n'ubururu.[3] Urumuri rw'izuba ni rwo rutera umukororombya.
Ejo hazaza
[Hindura | hindura inkomoko]Izuba rigeze hafi hagati mu buzima bwaryo. Mu myaka miliyari nyinshi iri imbere, rizabyimba ribe « inyenyeri nini itukura » (géante rouge), rishobora kumira Venusi, Merikuri ndetse wenda n'Isi, hanyuma rihinduke « inyenyeri ntoya yera » (naine blanche).[1]
Amafoto
[Hindura | hindura inkomoko]- Izuba rirasa
- Izuba rifotowe mu rumuri rwa H-alpha
- Izuba n'ukwezi (Nouvelle-Zélande)
Inyandiko
[Hindura | hindura inkomoko]- 1 2 3 4 5 "Sun: Facts". NASA Science (in Icyongereza). NASA. 2026-09-17.
- 1 2 "Le Soleil". CNES (in Igifaransa).
- 1 2 ""Ubwiza" bw'inyenyeri". Nimukanguke!. February 2012.
